Urumuri n'umwijima (3) :

Ubwiza bw'umubiri bugaragazwa n'izuba, ariko umutima
witonda ukagaragazwa n'umwijima ni cyo gituma bamwe
barata ubwiza ku manywa, mu ijoro bagakora bupyisi,
bakaba inyamaswa mu zindi.

Nimugende muturane. Kandi nimugirirana izima, uzashobora
kwimura undi azamwimure, nabinanirwa mubane.ยป

Izuba rikura ubwatsi, riherako rigerageza kwirukana umwijima.

Umwijima uhungira mu nsi.

Nuko bacana, umwijima ugahunga, umuriro wahwama umwijima
ukigarukira.

Ngaho aho byaturutse ko umwijima uhunga urumuri.

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 6,Icapiro ry'amashuri 2004,PP.43-45 ;

Igitabo wagisangamuri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.